Siporo

Rayon Sports yabonye kapiteni

Rayon Sports yabonye kapiteni

Nyuma yo kongera amasezerano, Muhire Kevin ni we wongeye kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuba kapiteni w’iyi kipe.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ku wa Gatanu (ejo hashize) ari bwo bazatangaza kapiteni, hari nyuma y’uko Kevin Muhire atarasinya.

Icyo Jean Fidele yagize ati "Ubu nta kapiteni dufite. Twari dufite kapiteni umwaka ushize ari we Muhire Kevin, n’ubu turacyaganira bigenze neza ni we twatangaza cyangwa tugatanga undi. Birashoboka yo yasubirana izo nshingano cyangwa zigahabwa undi."

Nyuma y’uko ejo hashize yongereye amasezerano y’umwaka umwe, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muhire Kevin ari we ubuyobozi bwahisemo kongera guha izi nshingano.

Bashingiye ku kuba ari we usanzwe ari kapiteni kandi umaze igihe mu ikipe uyizi neza ndetse akaba aziranye n’umutoza barakoranye ubwo aheruka mu Rwanda.

Mu bandi bahabwaga amahirwe yo kuba bahabwa izi nshingano ni Haruna Niyonzima uheruka gusinyira iyi kipe ya Gikundiro.

Muhire Kevin ni we wongeye kugirwa kapiteni wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Faustin
    Ku wa 23-08-2024

    APR Izatsinda azam nkogutonora umuneke

  • Shema Patrick
    Ku wa 27-07-2024

    Keve muhire arashoboye iyo bamusinyisha 2years

  • Shema Patrick
    Ku wa 27-07-2024

    Keve muhire arashoboye iyo bamusinyisha 2years

IZASOMWE CYANE

To Top