Siporo

Rayon Sports yabonye umunyamahanga w’umunyezamu usimbura Hakizimana Adolphe

Rayon Sports yabonye umunyamahanga w’umunyezamu usimbura Hakizimana Adolphe

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye w’imyaka 27 uje gusimbura Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo uwari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe wari usoje amasezerano yahise asinyira AS Kigali.

Rayon Sports yahise itangira uburyo bwo gushaka umusimbura w’uyu munyezamu akaza guhanganira umwanya n’umugande, Simon Tamale.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunyezamu w’imyaka 27 ukomoka muri Senegal witwa Khadime Ndiaye akaba ategerejwe mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Uyu munyezamu akaba yarakiniye Sporting U19 muri 2015, akaba yarakiniye kandi amakipe atandukanye y’iwabo muri Senegal nka Génération Foot, ASC SONACOS, ASC HLM ndetse na Guédiawaye FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Uyu munyezamu akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe y’Igihugu ya Senegal yakinnye Igikombe cy’Isi cya 2015 cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri New Zealand, Senegal yasoje ku mwanya wa 4.

Khadime Ndiaye yamaze kumvikana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top