Siporo

Rayon Sports yafashe umwanzuro yanamaze kuwumenyesha FERWAFA

Rayon Sports yafashe umwanzuro yanamaze kuwumenyesha FERWAFA

Rayon Sports yamaze kumenyesha FERWAFA ko nta bushobozi yabona bwo gukina abakinnyi baba mu mwiherero kuko batangiye umwaka w’imikino barateguye ingengo y’imari izakoreshwa kandi ibyo kuba mu mwiherero bakaba batarabiteganyaga.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo FERWAFA yakoranye inama n’abanyamuryango bayo ibereka ingamba zigomba gukurikizwa kugira shampiyona isubukurwe.

Amakipe yahawe imirongo migari agomba gukurikiza kugira ngo yemererwe gukomeza gukina shampiyona, harimo gupimisha abakinnyi buri nyuma y’amasaha 48, gushyira abakinnyi bose mu mwiherero bakaba hamwe.

Ibi bitishimiwe n’amakipe menshi, FERWAFA yayamenyesheje ko uyu munsi saa 12h agomba kuba yamaze gutanga icyemezo yafashe niba azakina shampiyona cyangwa atazayikina.

Umuvugizi wa Raypon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko bamaze kumenyesha FERWAFA ko batazakina shampiyona abakinnyi baba mu mwiherero kuko bitari muri gahunda bateguye.

Ati “Twamenyesheje FERWAFA ko tutabasha kuba twakina abakinnyi baba mu mwiherero kuko bihenze. Ibi ni ingengo y’imari ije tutateguye mu gihe tumaze imyaka 2 tutinjiza kubera abafana bataza ku kibuga.”

Ni nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2021 Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.

Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

Rayon Sports yamaze kumenyesha FERWAFA ko ititeguye gushyira abakinnyi mu mwiherero
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembagare peter
    Ku wa 6-01-2022

    Rayon sport ntabwo Ali kamara nigende.

  • Gasasira Ildephonse
    Ku wa 5-01-2022

    Nuko ministeri na Ferwafa badusenyeye championat nta kundi, wagirango bafite indi mission itaramenyekana kuko kiriya cyemezo bafashe nta muntu numwe utabona ko kibangamiye amakipe. Bazi uko amakipe yacu ahagaze Kandi bazi igihe gishize batinjiza amafaranga ku bibuga, naha nyakubahwa Perezida niwe ushyira mu gaciro agakemura ibibazo.

  • Gasasira Ildephonse
    Ku wa 5-01-2022

    Nuko ministeri na Ferwafa badusenyeye championat nta kundi, wagirango bafite indi mission itaramenyekana kuko kiriya cyemezo bafashe nta muntu numwe utabona ko kibangamiye amakipe. Bazi uko amakipe yacu ahagaze Kandi bazi igihe gishize batinjiza amafaranga ku bibuga, naha nyakubahwa Perezida niwe ushyira mu gaciro agakemura ibibazo.

IZASOMWE CYANE

To Top