Siporo

Rayon Sports yafatiwe ibihano na FIFA

Rayon Sports yafatiwe ibihano na FIFA

Rayon Sports yamaze kumenyeshwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya itarishyura uwahoze ari umunyezamu wayo, Ramadhan Kabwili.

Muri Kanama 2022, Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wahoze akinira Yanga ukomoka muri Tanzania, Ramadhan Kabwili amasezerano y’umwaka, gusa baje gutandukana ayimazemo amezi 6 kubera umusaruro muke.

Ubwo batandukanaga hari imishahara yari afitiwe n’iyi kipe atahawe ari nabwo yahise ajya kuyirega muri FIFA.

Mu ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA ndetse bikanamenyeshwa Ramadhan Kabwili tariki ya 8 Nzeri 2023, ni uko Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe itarishyura uyu mwenda, yanasabye FERWAFA gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibi bihano.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo uyu mukinnyi yari muri Rayon Sports hari ibihano by’imishahara yagiye afatirwa bigatuma akatwa amafaranga, yaje kunanirwa kubyihanganira ajya muri FIFA maze aratsinda, FIFA itegeka Rayon Sports kuyamwishyura yongeyeho n’inyungu z’ubukererwe aho yose arenga gato miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ramadhan Kabwili yahanishije Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembagare Peter
    Ku wa 26-09-2023

    Nali ngatangaye,ikipe yabambuzi gusa.ntagishyashya kilimo Niko yabaye

IZASOMWE CYANE

To Top