Siporo

Rayon Sports yagaruye abakinnyi, umutoza agira icyo asaba abafana (AMAFOTO)

Rayon Sports yagaruye abakinnyi, umutoza agira icyo asaba abafana (AMAFOTO)

Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yasabye abakunzi b’iyi kipe kuza kuyishyigikira ari benshi mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro bafitanye na Bugesera FC uyu munsi.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wo Bugesrra FC iri bwakiremo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera.

Uyu ukaba ari umukino ukomeye ku ikipe ya Rayon Sports kuko isabwa kuwutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma w’iki gikombe, ni nyuma y’uko umukino ubanza Bugesera FC yayitsinze 1-0.

Umutoza wa Rayon Sports, Julein Mette yavuze ko kuva yaza yatsinze imikino 5 yose yatoreje hanze ya Kigali, asaba abakunzi b’iyi kipe kuza kubashyigikira uyu munsi kuko babakeneye.

Ati “Kuva nagera aha natoje imikino 5 hanze ya Kigali kandi nayitsinze yose. Ndifuza kujyana iyi kipe ku mukino wa nyuma kandi nkegukana igikombe kuko gukora ayo mateka mu ikipe y’abafana ni ingenzi kuri njye. Turabakeneye. Nibaze kuko dufite inshingano zo kubaha ibyishimo.”

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino yagaruye abakinnyi babiri itari ifite mu mikino ibiri iheruka kubera imvune, Bugingo Hakim ndetse na Mitima Isaac.

Myugariro Mitima Isaac ntabwo yakinnye imikino iheruka ariko yagarutse
Myugariro Bugingo Hakim yagarutse na we arahari kuri uyu mukino
Ngendahimana Eric umwe mu bakinnyi bitezwe
Youssef Rharb
Rutahizamu Charles Baale ariteguye cyane
Umutoza Julien Mette (uri hagati) yasabye abafana kuza ari benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top