Ikipe ya Rayon Sports yanganyije umukino wa kabiri wikurikiranya, aho yahuye na Gorilla FC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama, zinganya igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri uyu mukino watangiye ukereweho iminota isaga 25 kubera ko abasifuzi batinze kugera ku kibuga, Rayon Sports yabanje gushyira igitutu kuri Gorilla FC yari ihagaze neza mu bwugarizi.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports idateye mu izamu kuko uburyo yagerageje burimo ishoti rya Charles Bbaaale, bwanyuze ku ruhande rw’izamu.
Ku rundi ruhande, Gorilla FC yabonye uburyo bune mu minota 45 ibanza, burimo ubwa Habimana Yves wateye ishoti ryafashwe na Hategekimana Bonheur n’ubwa Iradukunda Siméon wateye umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu.
Ubundi ni umupira w’umutwe watewe na Bobo Camara unyura ku ruhande, mu gihe Sibomana Abouba yateye umupira ukomeye wari uteretse, ukurwamo na Hategekimana Bonheur n’ikirenge.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, Gatera Moussa utoza Gorilla FC ashyiramo Uwimana Emmanuel, Johnson Adeshola Adeaga na Samba Cédric.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, hagiyemo Mucyo Didier Junior, Bugingo Hakim, Rwatubyaye Abdul, Kanamugire Roger na Ifunga Ifasso.
Gikundiro yashoboraga gufungura amazamu ubwo Charles Bbaale yatwaraga umupira ab’inyuma ba Gorilla FC, yinjiye mu rubuga rw’amahina awutera ku nshundura ntoya.
Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda wakinaga umukino wa mbere muri Rayon Sports, yateye kandi ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu wa Gorilla FC.
Muri iyi minota yasatiraga 60, umukino wari wamaze gushyuha. Nshimiyimana Tharcisse yateye ishoti rikomeye ku mupira uteretse, rikurwamo na Hategekimana Bonheur abanje kuryama.
Nyuma y’iminota itatu, Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani, yashyizemo Iraguha Hadji na Musa Esenu basimbuye Charles Bbaale na Aruna Moussa Madjaliwa mbere y’uko Nsabimana Aimable asimbura Mitima Isaac.
Byasabye gutegereza umunota wa 76, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyitsinzwe n’umunyezamu Matumele Mozombo wakinnye nabi umupira yari ahawe na mugenzi we.
Ibyishimo by’Aba-Rayons ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ine, Ndekwe Félix yagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw’amahina, Johnson Adeaga Adeshola yishyura kuri penaliti.
Nshimiyimana Tharcisse yashoboraga gutsinda ikindi gitego cya Gorilla FC ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, rikurwamo na Hategekimana Bonheur washyize umupira muri koruneri.
Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira Musa Esenu yahawe na Iraguha Hadji, awuteresha umutwe ujya ku ruhande rw’izamu.
Uyu mukino wabaye uwa kabiri wikurikiranya Rayon Sports inganyije kuko yaherukaga gukina na Vital’O FC mu mukino warangiye ari ibitego 2-2 ku Cyumweru.
Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2023, ikina na Kenya Police FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe kuri uwo munsi, Gorilla FC izaba iri mu Burundi aho yatumiwe na Olympic Star.
Ibitekerezo