Siporo

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi babiri

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi babiri

Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o kubera imyitwarire mibi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye ISIMBI ko ayo makuru ari yo koko.

Ati "Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare."

Nubwo yirinze kuvuga icyo aba bakinnyi bazize, amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bazize imyitwararire bagaragaje mbere y’umukino wa AS Kigali aho nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshwe kuri uyu mukino bahise basohoka mu nama itegura uyu mukino (reunion technique).

Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali. Ni umukino Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

Habimana Hussein Eto'o yahagaritswe kubera imyitwarire mibi
Mitima Isaac na we yahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top