Nyuma y’igihe mu ikipe ya Rayon Sports havugwamo ibibazo by’amikoro, kuri ubu iyi kipe yaraye ihembye abakinnyi ba yo ibirarane by’amezi 2 yari ibafitiye.
Kuva muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona yahagarikwakaga kubera icyorezo cya COVID-19, yahise ihagarika imishahara y’abakinnyi kuko yabonaga itagifite ubushobozi bwo gukomeza kubahiriza amasezerano bagiranye, ibi bikaba byaratumye hazamuka umwuka mubi muri iyi kipe ndetse igenda inyura mu bibazo binyuranye.
Nyuma y’ubwumvikane abakinnyi bemeye guhara ukwezi kwa Mata 2020, bivuze ko yari ifitiye abakinnyi ibirare by’amezi 2, Gashyantare na Werurwe 2020.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yatangaje ko yihaye iminsi 3 akaba yakemuye ibibazo biri muri Rayon Sports harimo n’ikibazo cy’imishahara.
Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ni uko baraye bahembwe ukwezi kumwe n’ubwo abakinnyi bose batarayabona ariko bamwe baraye bayabonye.
N’ubwo hari abatarayabona n’abandi bizeye ko uyu munsi bwira bayabonye kuko badahemberwa muri banki zimwe akaba ari yo mpamvu bamwe bayabonye abandi ntibayabone.
Umwe yagize ati“ibyo ni ukuri, bamwe bayabonye abandi ntibarayabona ariko urumva ntibahemba bamwe ngo abandi babareke ubwo byatewe n’uko badahemberwa muri banki zimwe.”
Ibi kandi umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza mu magambo Yabwiye ISIMBI ko ari byo baraye bishyuye abakinnyi ba yo.
Yagize ati"hari ibyo komite yemereye abakinnyi ubu nibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa harimo n’ibyo by’imishahara, rero ibyo bababwiye ntabwo babeshye."
Ku kijyanye n’amafaranga iyi kipe ifitiye abakinnyi baguzwe batarishyurwa(recruitment), Jean Paul Nkurunziza yakomeje avuga ko ubu ari byo bagiye gukurikizaho.
Ibitekerezo
Faustin nsanzimana
Ku wa 7-06-2020Ndumva byatangiye kuza
faustin
Ku wa 7-06-2020Nonese Jean PAUL NKURUNZIZA aracyari umuvugizi wa RAYON SPORT?