Rayon Sports yakandiye kuri rutahizamu w’Umugande bayiciye amafaranga irataruka
Rutahizamu w’Umugande wari utegerejwe muri Rayon Sports y’Abagore, Margret Kunihira ntakije kubera ikibazo cy’umushahara bananiwe kumvikana.
Uyu rutahizamu wakiniraga Kampala Queens FC yiteguye gutandukana n’iyi kipe yari asojemo amasezerano nubwo yifuza kumwongerera andi ariko we ntabikozwa, ahanini byatewe n’uko irushanwa riheruka kubera muri Uganda ryahuje amakipe yo muri CECAFA mu gushaka itike ya CAF Women Champions League, ntabwo yahawe umwanya uhagije wo gukina aho nko ku mukino wa Buja Queens yasimbujwe mu gice cya mbere, ibintu byamubabaje.
Ni umukinnyi wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Kawempe Muslim Ladies FC yavuyemo 2022 ajya muri Kampala Queens.
Mu makipe kandi yamwifuzaga harimo na Rayon Sports yo mu Rwanda, ibiganiro byabayeho ariko ntibyayenda neza.
Rayon Sports mbere y’ibindi yabajijwe niba yiteguye kwishyura miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda (miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi nk’umushahara wa Margret Kunihira.
Iyi kipe yahise ivuga ko ayo mafaranga ari ubusazi ko no mu ikipe y’abagabo abayahembwa ari mbarwa, iyi kipe yahise ibivamo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 muri 2019 yafashije Uganda U17 kwegukana igikombe cya COSAFA ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Uganda ’Crested Cranes’ izakina na Algeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2024.
Ibitekerezo