Siporo

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’ibigango (AMAFOTO)

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya w’ibigango (AMAFOTO)

Ikipe Rayon Sports yakiriye rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023 ni bwo Alsény Camara yageze i Kigali aje muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w’igihagararo, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Kana Benie Axella, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28, biteganyijwe azatangira gukinira Rayon Sports aho shampiyona igeze, ni nyuma y’uko itanyuzwe n’urwego rwa bo ifite ku buryo hari n’abo igomba gusezerera barimo n’umugande Musa Esenu uzaba usoje amasezerano ye.

Alseny Camara yakiniye Kaloum na Horoya AC iwabo muri Guinée, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC zo muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

Alsény Camara Agogo rutahizamu uje muri Rayon Sports
Igihagararo cye cyakanze benshi
Umunyamabanga wa Rayon Sports y'abagore, Benie Kana Axella (ibumoso) na Ngabo Roben ushizwe itangazamakuru n'itumanaho muri Rayon Sports ( iburyo) ni bo bamwakiriye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top