Nyuma yo kugera mu mwiherero bitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021, Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, iyoborwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Guy Bukasa wakoresheje imyitozo ye ya mbere kuva aguzwe n’iyi kipe avuye muri Gasogi United.
Uretse uyu mutoza wari mushya muri Rayon Sports, mu myitozo y’uyu munsi n’abakinnyi bashya barimo Niyigena Clement wavuye muri APR FC, Bashunga Abouba umunyezamu wakiniraga Buildcon muri Zambia, Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes, Umunye-Congo Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United, Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega, Mudacumura Jackson ‘Rambo’ wavuye muri Heroes bayikoze.
Rutahizamu Sugira Ernest wavuye mu mwiherero w’Amavubi kubera imvune, ni umwe mu bakinnyi batunguranye muri iyi myitozo y’uyu munsi aho basuwe na komite nshya y’ikipe.
Mu bakinnyi batagaragaye muri iyi myitozo harimo Rugwiro Herve n’umunyezamu Kwizera Olivier bari mu ikipe y’igihugu, Omar Sidibe ukiri iwabo muri Mali, Sekamana Maxime na we ntiyakoze.
Ibitekerezo
Buter jackisn
Ku wa 24-04-2021ESE NKA BANUBIBARUJE MWADUHAYE NIMERO YOGUTANGAHO INKUNGA YACU TUKIYUBAKIRA EKIPEYACU RAYON