Siporo

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’umurundi

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu w’umurundi

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka mu Burundi ukinira Amagaju FC, Rukundo Abdoul Rahman.

Uyu mukinnyi uri mu biruhuko i Burundi, nta gihindutse isaha n’isaha arasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe y’Amagaju yari asigaraniye amasezerano y’umwaka umwe.

Bivugwa ko Amagaju FC agomba guhabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba yagenera umukinnyi ibishatse cyane ko amasezerano ye nta ngingo irimo ivuga amafaranga yahabwa mu gihe agurishijwe.

Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana n’umukinnyi aho yanamwemereye kumuzamurira umushahara, amakuru avuga ko bamukubiye inshuro 2 z’ayo yahabwaga mu Amagaju.

Rukundo Abdoul Rahman yamaze kumvikana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top