Siporo

Rayon Sports yamuritse itike ya miliyoni 5

Rayon Sports yamuritse itike ya miliyoni 5

Rayon Sports yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2023-24 hashyizwe ku isoko amatike y’umwaka (season tickets) iri mu byiciro 3 harimo n’izajya igura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu aho cyagarukaga kuri ubu buryo buzifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ari mu rwego rwo kurinda abantu guhora bakanda akanyenyeri buri uko umukino wabaye.

Ati "Ubishoboye uko umukino wabaye ajye ahora akanda akanyenyeri, yagura itike y’umwaka, igihe ashakiye akaza ku mupira akaba yakwicazwa bigendanye n’itike yaguze."

Yakomeje avuga ko ibi bizafasha ikipe mu buzima bwa buri munsi kuko aba ari amafaranga azaba aziye rimwe.

Ati "Iyo baguze itike y’umwaka amafaranga azira rimwe, mu bihe nk’ibi dukeneye amafaranga nko kugura abakinnyi biradufasha. Uyu munsi rero turaza gushyira hanze amatike y’umwaka atandukanye n’ibizajya bigenerwa abayaguze."

Ni amatike ari mu byiciro 3, Zahabu (Gold), Ifeza (Silver) n’Umuringa (Bronze), akaba ari amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) kuko ari cyo gice cyoroshye kuba abantu bategura neza bakakira abantu mu buryo bwa Kinyamwuga.

Igice cya mbere ni icya VVIP kirimo ibice 2 icya VVIP A na VVIP B ni mu gihe igice cya gatatu ari muri VIP isanzwe.

Itike ya mbere ya Zahabu cyangwa Gold izajya igura miliyoni eshanu y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo azahabwa: Umuntu azaba afite intebe ye yaba ahari cyangwa adahari nta muntu uzajya uhicara, azaba afite parikingi iriho izina rye, azaba afite amahirwe yo kwerekana umukinnyi no kumuha Jersey kuri Rayon Day, azahabwa ibikoresho byose bya Rayon (buri gikoresho kizacuruzwa ku isoko cya Rayon Sports azaba afiteho icye), azaba ari muri delegasiyo ya Rayon Sports izajya mu mikino Nyafurika, azahita yinjira mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports, ahita abona itike yo kwinjira ku mikino yose Rayon Sports yakiriye ariko azahita abona n’iyo ku mikino Rayon Sports yasuye, azitabwaho mu buryo bwihariye (ni mu cyumba bakiriramo abantu muri halftime), afite kandi uburenganzira bwo kwinjira ku bikorwa byose bya Rayon Sports yateguye atishyuye.

Itike ya kabiri y’Ifeza cyangwa Silver ni miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo azahabwa: Uyu azaba afite intebe ye azajya yicaraho yaba ahari cyangwa adahari, azajya aba afite parikingi imbere muri stade ariko asanze yuzuye aparike hanze, azahabwa umwambaro w’ikipe wo mu rugo, hanze ndetse n’uwa gatatu, mu gihe yifuje kujyana n’ikipe hanze bazamufasha kujya muri delegasiyo, azajya mu kanama gishwa nama, kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye gusa, kwitabwaho muri halftime no kwinjira mu bikorwa Rayon Sports byose yateguye.

Itike ya gatatu ya Bronze cyangwa se Umuringa izajya igura ibihumbi 500 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo azahabwa: Azajya yinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye, ahabwe Jersey imwe muri eshatu z’ikipe bitewe n’iyo yifuza, guhabwa amakuru y’ikipe ya buri munsi, umwanya we uzaba uhari mu myanya y’ubururu n’umweru no guhabwa icyo kunywa mu gihe cya halftime.

Ni amatike azagurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ariko ishobora kugurwa mu byiciro bibiri aho umuntu ashatse yagura irangirana n’igice kibanza cya shampiyona ikindi kikishyurwa mu mikino yo kwishyura.

Ibyiciro by'amatike Rayon Sports yashyize ku isoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top