Siporo

Rayon Sports yananiwe kwikura i Rubavu imbere ya Marines (AMAFOTO)

Rayon Sports yananiwe kwikura i Rubavu imbere ya Marines (AMAFOTO)

Rayon Sports yanganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4.

Marines FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Hakiri kare ku munota wa 4, Youssef Rharb yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Heritier Nzinga Luvumbu.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Marines FC ku munota wa 19 gitsinzwe na Benjamin Tuyishime.

Ojera Joackiam yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 26 ku mupira yari ahawe na Luvumbu. Bagiye kuruhuka ari 2-1.

Mu gihe iyi kipe yari yizeye intsinzi, yaje gukorwa mu ijisho na Marines FC ku munota wa 86 ubwo Arthur Gitego yayitsindiraga igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-2.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top