Siporo

Rayon Sports yandikiye Aruna Moussa Madjaliwa washatse gutandukana na yo bikanga

Rayon Sports yandikiye Aruna Moussa Madjaliwa washatse gutandukana na yo bikanga

Rayon Sports yamaze kwandikira umukinnyi wa yo Aruna Moussa Madjaliwa uheruka mu kazi k’iyi kipe mu Gushyingo 2023.

Rayon Sports ikaba yamaze kwandikira uyu mukinnyi w’Umurundi bamubaza aho ari kuko bamubuze mu kazi, bakaba batanazi ikibazo yagize, yibukijwe ko agomba kuza mu kazi.

Ubwo ISIMBI yashakaga kumenya niba imvune yari afite yarakize, umwe mu bantu bo muri rayon Sports yagize ati "wabibwirwa n’iki se kandi utabona umukinnyi?"

Muri iyi baruwa yandikwe tariki ya 23 Gashyantare 2024, bamusabye ibisobanuro by’aho ari kuko bamubwiye kuza uburwayi bwe agakomeza gukurikiranwa n’abaganga b’ikipe ariko ntaze.

Yasabwe guhita atangira akazi vuba raporo y’abaganga igaragaza ko ameze neza, akaba yasabwe ubusobanuro bw’aho ari hatazwi ndetse asabwa guhita aza mu kazi byihuse ndetse ko mu gihe cyose ataje atazahembwa.

Aruna Moussa Madjaliwa yashatse gutandukana na Rayon Sports biranga

Ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2023 ayikinira kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ya 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse. Icyo gihe yagize imvune y’agatsintsino.

Ni nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinnye na Gabon na Gambia.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko yagiriwe inama na bamwe mu bantu ba hafi ye yo gushaka uburyo yatandukana na Rayon Sports bakamushakira indi kipe nziza.

Bamubwiraga ko perezida wa Rayon Sports nta mikino agira we yashaka uburyo yiyenza kuri iyi kipe, akanga kongera gukina ababwira ko yavunitse bazahita bamwirukana.

Ibi yarabigerageje ariko Rayon Sports na yo yari yamaze kubimenya iramwihorera ndetse ikajya imuhemba kimwe n’abandi, imitwe ye yanga gukora.

Nyuma yo kwanga bivugwa ko uyu mukinnyi byamubabaje cyane ndetse amakuru akaba yaravugaga ko ashobora gutangira imyitozo mu ntangiriro za Gashyantare 2024 ariko kugeza n’ubu ntaraza.

Rayon Sports yandikiye Aruna Moussa Madjaliwa imubaza aho ari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top