Siporo

Rayon Sports yasezereye Mukura mu mukino abafana basabyemo imbabazi

Rayon Sports yasezereye Mukura mu mukino abafana basabyemo imbabazi

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho Rayon Sports yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma kuko umukino ubanza yatsindiye i Huye 3-2.

Ni umukino abafana bari baje bitwaje ibyapa byanditseho "Sorry" basaba imbabazi abakinnyi nyuma yo kwanga kubakomera amashyi bakayakomera abakinnyi ba Gorilla FC, nyuma abakinnyi nabo nyuma yo gutsinda Mukura babihimuyeho banga kuyabakomera.

Iminota 10 ya mbere y’umukino, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Mukura VS ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Mukura yaje gukanguka irakina ndetse ibona amahirwe ariko abakinnyi barimo Tatu na Robert Mukoghotya ntibayabyaza umusaruro igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Ku munota wa 62, Léandre Onana yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mukura yagerageje gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa nyuma Nsabimana Emmanuel yishyurira ku mupira ateye umunyezamu Adolphe awubona ujya mu izamu. Umukino urangira ari 1-1. Rayon Sports yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Rayon Sports ikaba izahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Onana ni we watsindiye Mukura VS
Abafana basabye imbabazi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top