Siporo

Rayon Sports yasinyishije myugariro w’Amavubi (AMAFOTO)

Rayon Sports yasinyishije myugariro w’Amavubi (AMAFOTO)

Nyuma yo kwirukanwa na Kiyovu Sports, Serumogo Ali yasinyiye Rayon Sports amazezerano y’imyaka 2.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira.

Serumogo Ali akaba yerekaniwe ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe giherereye mu Nzove bubakiwe n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Serumogo Ali aheruka gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports yari yasinyiye imyaka 2 umwaka ushize w’imikino, akaba yari amaze gukina umwaka umwe.

Nyuma yo kumvikana gutandukana na Kiyovu Sports, Serumogo yerekeje muri Rayon Sports imyaka 2 iri mbere.

Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y’umunyezamu Tamale Simon w’umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

Serumogo Ali yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top