Siporo

Rayon Sports yasubukuye imyitozo ibura abakinnyi 4

Rayon Sports yasubukuye imyitozo ibura abakinnyi 4

Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 izasuramo Marines FC mu mpera z’iki cyumweru.

Ni imyitozo yasubukuwe ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2023. nk’ibisanzwe ibera mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri 2023 yasezerewe na Al Hilala Benghazi itabashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ni imyitozo itaragarayemo abakinnyi bagera kuri 4, umunyezamu Hakizimana Adolphe na Kalisa Rashid bafite ikibazo cy’imvune, Nsabibama Aimable na Aruna Moussa Madjaliwa nabo ntibakoze iyi myitozo kubera ibibazo by’uburwayi.

Rayon Sports izakina na Marines FC kuri Stade Umuganda tariki ya 7 Ukwakira 2023 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 kitakiniwe igihe kuko yari mu marushanwa Nyafurika.

Rayon Sports yasubukuye imyitozo ibura abakinnyi 4
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top