Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse amezi 6 rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kutishimira imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC ifitanye isano na politiki.
Yabikoze mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.
Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.
Uyu mukinnyi yakoze nk’ibyo Ikipe y’Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n’ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk’imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.
Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk’ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.
Iyi ‘Geste’ ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y’iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.
Nyuma y’umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n’abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n’uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.
Byagaragaye ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y’uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo ‘geste’ maze iherekezwa n’amagambo agira ati “dukuneye amahoro hagati y’ibihugu byombi.”
Ku mugoroba w’ejo hashize Rayon Sports ikaba yari yasohoye itangazo yitandukanya n’iyi myitwarire ye.
Nyuma y’uko ejo hashize na FERWAFA yari yamutumijeho, na yo yasohoye itangazo rihagarika uyu mukinnyi aho yavuze ko yerekanye ibimenyetso bujyanye na politiki.
Iti "Nyuma y’aho mu mukino wa shampiyona ku munsi wa 20 wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC, umukinnyi Hèritier Nzinga Luvumbu yagaragaye yerekana ibimenyetso bijyanye na politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru."
"Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, nyuma yo guterana yemeje ko bwana Héritier Nzinga Luvumbu ahanishwa guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda."
Yasabye kandi ko abanyamuryango ba FERWAFA bakomeza gukurikirana uko amategeko n’amabwiriza yose agenga umupira w’amaguru mu Rwanda yubahirizwa.
Héritier Nzinga Luvumbu yagarutse muri Rayon Sports mu mpera za 2024 ayikinira imikino yo kwishyura ya 2022-23 ayifasha gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2023. Nyuma y’amezi 6 akaba yarongereye andi y’umwaka yagombaga kurangira n’umwaka w’imikino wa 2023-24, bivuze ko nta wundi mukino azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino.
Ibitekerezo