Siporo

Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS

Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Mukura VS

Igitego kimwe cya Rharb Youssef cyafashije Rayon Sports kubona intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Mukura VS mu mukino ufungura shampiyona.

Wari umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, Rayon Sports kuri Stade Regional i Nyimirambo yari yakiriye Mukura VS.

Umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane ndetse ku burangare bwa ba myugariro ba Mukura VS yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 5 gitsinzwe na Rharb Youssef.

Rayon Sports yakomeje kurusha Mukura VS aho yasatiraga ndetse igenda irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kububyaza umusaruro biranga.

Ku munota wa 34, ba myugariro ba Mukura VS batakaje umupira wahise ufatwa na Onana wahise uroba umunyezamu Sebwato ariko Kayumba Soter ahita awukuramo.

Mukura nayo yanyuzagamo igasatira byatumye inabona koroneri nyinshi ariko nta kintu zabyaye.

Ku munota wa 37, Mukokotya yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Bonheur awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mukura VS yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 49 Onana yakoze umupira mu kibuga hagati umusifuzi atanga kufura.

Yatewe na Mantore Jean Pipi wateye ishoti rikomeye umupira ugakubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 57, Youssef yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Prince kuwushyira mu izamu biramunanira.

Ku munota wa 77 Mukura yasatiriye Rayon Sports ndetse itera mu izamu ariko umunyezamu Bonheur awukura, Mensah ashyiraho umutwe ariko uca hanze gato y’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Mu yindi mikino AS Kigali yatsinze 2-0 Espoir FC, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 1-0 ni mu gihe Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0.

Onana ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino
Youssef ni we watsindiye Rayon Sports igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Youssef yagoye cyane Mukura VS
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top