Siporo

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino Rudasingwa yavunikiyemo akajyanwa kwa muganga

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino Rudasingwa  yavunikiyemo akajyanwa kwa muganga

Mico Justin yafashije Rayon Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ubwo Ishimwe Kevin yari ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota ine, Rudasingwa yasimbuwe na Musa Esenu nyuma yo kugongana n’umunyezamu Lulu Thierry wa Etincelles, byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga gupfukwa mu gahanga aho yakomeretse, agaruka ku kibuga nyuma.

Hashize iminota 11 amakipe yombi avuye kuruhuka, Etincelles FC yabonye igitego cyo kwishyura, cyinjijwe na Mutebi Rashid ku mupira yatsinze nyuma yo guterwa na Bizimana Iptihadji wahanaga ikosa ryakozwe na Ndizeye Samuel.

Nta mwanya munini wanyuzemo kuko nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mico Justin ku mupira mwiza wari uvuye kuri Ishimwe Kevin.

Ku munota wa 61, Mico Justin yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti ubwo Musa Esenu yari amaze gukinirwa nabi n’umunyezamu Lulu Thierry.

Mu minota isatira iy’inyongera, Etincelles FC yabonye penaliti yashoboraga gutuma igabanya ikinyuranyo, ariko Kapiteni wayo, Nshimiyimana Abdul, ayitera ku ruhande.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 47 ku mwanya wa gatatu mu gihe Etincelles FC yagumanye maanota 31 ku mwanya wa 11.

Indi mikino yabaye ni uwo Rutsiro FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-2 n’uwo Gasogi United yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1.

Prince Rudasingwa yatsinze igitego cya mbere
Prince Rudasingwa yagize imvune yatumye ava ku kibuga muri Ambulance
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top