Siporo

Rayon Sports yatsinze Gasogi United, AS Kigali ikubitirwa i Ngoma (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinze Gasogi United,  AS Kigali ikubitirwa i Ngoma  (AMAFOTO)

Igitego cya Mico Justin gihesheje intsinzi Rayon Sports imbere ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Wari umukino wa mbere MINISPORTS yongeye kwemerera abafana kugaruka mu kibuga nyuma y’ukwezi kurenga barahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ntabwo abafana bari baje ari benshi bitewe n’uko MINISPORTS yasohoye amabwiriza amasaha y’umukino agiye kugera.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ukaba wari uw’umunsi wa 15 ari nawo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2021-22.

Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota 9 ubwo Muvandimwe JMV yagiraga imvune agasimburwa na Mujyanama Fidele.

Ku munota wa 20, Mackenzie yahinduye umupira ugenda ugana mu izamu rya Gasogi ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 30 Gasogi United yabonye kufura yatewe na Marc Nkubana bawukuramo usanga Bugingo Hakim wahise atera adahagaritse ariko Kwizera Olivier awohoereza muri koruneri.

Rayon Sports yahise ikora izindi mpinduka, Nsengiyumva Isaac wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Byumvuhore Tresor.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yafungura amazamu ariko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Rayon Sports yari yakomeje kugenda ishaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 63 gitsinzwe na Mico Justin ku mupira wari uhinduwe na Nizigimana Karim Mackenzie.

Ku munota wa 68, Rayon Sports yakoze impinduka 2 za nyuma, Sanogo na Maxime bavuyemo hinjiramo Isaac Mitima na Elo Manga.

Ku munota wa 71 Nkubana Marc yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Kwizera Olivier ahagaze imbere gato arirambura kuwukuramo biranga uboneza mu rushundura ariko umusifuzi avuga ko baraririye.

Gasogi United yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye, umukino urangira ari 1-0.

Indi mikino y’umunsi wa 15 yabaye, Bugesera FC yatsinze Gicumbi 2-0, Etoile del’Est itsinda AS Kigali 2-0, Mukura VS 1-0 Etincelles ni mu gihe Musanze FC yatsinze Rutsiro 1-0.

Izakomeza ku munsi w’ejo APR FC ikina Police FC, Marines na Kiyovu Sports na Gorilla FC na Espoir FC.

11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga
11 ba Gasogi United bari babanjemo
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Ni umukino warimo imibare myinshi
Niyigena Clement yari ahagaze neza mu bwugarizi
Kwizera Olivier ni we wari wabanje mu izamu rya Rayon Sports
Sanogo Sulaiman ni umwe mu bakinnyi batagize icyo bafasha Rayon Sports, aha umunyezamu wa Gasogi United yamutanze umupira
Mico Justin watsindiye Rayon Sports ahanganiye umupira na Nkubana Marc wari uhagaze neza mu bwugarizi bwa Gasogi United
Manace ashaka uko acenga Nkubana Marc
Ni umukino Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakurikiranye
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier na we yari ahari
Lomami Marcel yabonye amanota 3 bigoranye
Nizigimana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego
Ndizeye Samuel yari ahagaze bwuma mu bwugarizi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top