Siporo

Rayon Sports yatsinze Police FC ihagarika umuvuduko w’imikino Mashami yari amaze adatsindwa (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinze Police FC ihagarika umuvuduko w’imikino Mashami yari amaze adatsindwa (AMAFOTO)

Ibitego bibiri bya Musa Esenu na Luvumbu byahesheje intsinzi Rayon Sports ya 2-1 imbere ya Police FC yatsindiwe na Bigirimana Abedi mu mukino w’ikirarane cya shampiyona ya 2023-24 ihagarika umuvuduko w’imikino 6 Mashami yari amaze adatsindwa.

Police FC ni yo yari yakiriye uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5, ukaba utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Ni umukino umutoza Mashami Vincent wa Police FC yagiye gukina amaze imikino 6 yikurikiranya muri shampiyona adatsindwa aho imikino yose yayitsinze nta no kunganya.

Rayon yagiye gukina uyu mukino idafite Mitima Isaac wujuje amakarita atatu na Aruna Moussa Madjaliwa utaranakinnye umukino uheruka.

Ni umukino wari ufite icyo uvuze ku makipe yombi aho Police FC kuwutsinda yari guhita ifata umwanya wa mbere ni mu gihe Rayon Sports kuwutakaza yari kuba irimo igenda iva mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Ni umukino watangiye ubona uri ku muvuduko umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Ku munota wa 7, Luvumbu yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

Ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba Police FC, ku munota wa 9 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Bugingo Hakim.

Nyuma y’iminota 2, Musa Esenu yongeye gutera mu izamu n’umutwe ariko umunyezamu Onesime Rukundo arawufata.

Kuva kuri uyu munota Police FC yatangiye kwinjira mu mukino, itangira gusatira ishyira igitutu kuri Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 17 yacomekeye umupira mwiza Mugisha Didier ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 19, Hakizimana Muhadjiri yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Simon Tamale arawufata.

Ku munota wa 24 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa Savio yari akoreye Ojera, Luvumbu yateye mu izamu ariko Onesime awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 34, Luvumbu yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu Rukundo Onesime awukuramo.

Ku munota wa 35 Mugisha Didier yagerageje ishoti rikomeye ariko unyura hanze gato y’izamu.

Kubera imvura nyinshi yari irimo kugwa, ku munota wa 36, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino kugira ngo imvura ibanze ihite.

Nyuma y’iminota 29 imvura yari ihise abasifuzi bagarutse mu kibuga kureba niba amazi ari mu kibuga yatuma umukino ukomeza. Nyuma y’indi minota 6, abakinnyi bari batangiye gusohoka mu kibuga bishyushya kugira ngo umukino ukomeze.

Umukino waje gukomeza maze ku munota wa 43, Rayon Sports yatakaje umupira mu kibuga hagati ufatwa na Hakizimana Muhadjiri wacunze uko umunyezamu Tamale ahagaze maze atera umupira ariko ku bw’amahirwe make wakubise umutambiko w’izamu. Muhadjiri yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 45 ariko unyura hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kanamugire Roger aha umwanya Kalisa Rashid.

Ku munota wa 47 bakoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri hafi n’urubuga rw’amahina, ikosa ryahanwe na Muhadjiri ariko umunyezamu Simon Tamale yitwara neza awukuramo.

Bigirimana Abedi ku munota wa 65 yahawe umupira mwiza ari wenyine imbere y’izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasatiriye cyane, ku munota wa 83, Luvumbu ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura uwushyiramo.

Ku makosa na none y’ubwugarizi bwa Police FC na none, Luvumbu yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 89.

Mu minota y’inyongera, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC impozamarira. Umukino warangiye ari 2-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 20, Police FC ya 3 ifite 22 inganya na APR FC ya kabiri mu gihe Musanze FC ifite 23.

Esenu yafunguye amazamu hakiri kare
Ubutumwa yatanze yishimira igitego
Imvura yabaye nyinshi biba ngombwa ko umukino uhagarara
Imvura yahise umukino urakomeza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top