Siporo

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali y’abakinnyi 10 (AMAFOTO)

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali y’abakinnyi 10 (AMAFOTO)

Rayon Sports yananiwe kwisubiza umwanya wa 2 nyuma yo gutsindwa 2-1 na AS Kigali yasoje ari abakinnyi 10 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

AS Kigali yari yakiriye uyu mukino, nyuma y’ibibazo by’amikoro bimaze iminsi biyivugwamo ndetse iri no mu murongo utukura, yakinaga ari ugupfa no gukira.

Abasore b’umutoza Shabani, batangiye bashaka igitego ndetse Erisa Ssekisambu ku munota wa 18 afungura amazamu aza no gushyiramo ikindi ku munota wa 24.

Rayon Sports yamomeje gusatira ishaka kwishyura maze Muhire Kevin ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 1 w’inyongera w’igice cya mbere. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje guhabwa ikarita itukura yahawe Akayezu Jean Bosco, ni nyuma y’uko yakoreye ikosa Arsene maze umusifuzi yamusifura akadunda umupira hasi, uyu musore wari ufite ikarita y’umuhondo yahawe indi ya kabiri biba umutuku ahita asohoka. Rayon Sports yananiwe kubyaza umusaruro aya mahirwe umukino urangira ari 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa 14 yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Etincelles 2-1, Musanze FC inyagira Marines FC 4-0, Mukura VS itsinda Gasogi United 4-2 ni mu gihe Muhazi United yatsinze Bugesera FC 1-0.

Imikino yari yabaye ejo, APR FC yatsinze Gorilla FC 2-1, Sunrise FC itsinda Amagaju 2-1 n’aho Police FC itsinda Etoile del’Est 3-0.

Nyuma y’umunsi wa 14, APR FC irayoboye n’amanota 30, Musanze FC 29, Police FC 28, Rayon Sports 26 ni mu gihe Etoile del’Est ya nyuma ifite amanota 10, Bugesera FC iyibanziriza ikagira 12.

Rayon Sports yagowe n'umukino w'uyu munsi
Luvumbu yagerageje biranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top