Rayon Sports yatunguwe na Musanze FC iyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Regional Nyamirambo.
Wari umukino wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 uzatangira mu ntangiriro z’Ukwakira 2019. Rayon Sports irimo iranitegura imikino y’Agaciro aho izahura na Police FC kuwa Kane.
Umutoza Kayiranga yagiye gukina uyu mukino adafite bamwe mu bakinnyi be bagera kuri 7 harimo bane bari mu ikipe y’igihugu ari bo Rutanga Eric, Radu, Kimenyi Yves na Iranzi Jean, aba bakiyongera kuri Mugheni, Amran na Sarpong bari bafite ibibazo by’imvune.
Rayon Sports yagiye ibona amahirwe menshi atandukanye ariko abasore barimo Yannick Bizimana na Aumar Sidibe ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Iyi kipe kandi yagiye igorwa n’umunyezamu Ndoli Jean Claude.
Uku kutabyaza umusaruro amahirwe babonye, byaje gukosorwa na Harerimana Obed wa Musanze FC ku munota wa 80 maze umukino urangira ari 1-0.
Ifoto: Uwihanganye Hardi
)
Ibitekerezo