Siporo

Rayon Sports yatunguranye itangaza rutahizamu mushya

Rayon Sports yatunguranye itangaza rutahizamu mushya

Mbere y’uko isoko rito mu Rwanda rifungwa, Rayon Sports yatanguranye itangaza rutahizamu Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda, akaba ari intizanyo ya URA.

Ku wa Kane ubwo yari imaze gukomorerwa na FIFA ikemererwa kwandikisha abakinnyi, Rayon Sports yahise ihera kuri Luvumbu gusa yari isigaranye umwanya umwe.

Uyu mwanya amatsiko yari menshi hibazwa uzawujyamo havugwaga Youssef Rharb, hakavugwa rutahizamu Jean Makusu ukomoka muri DR Congo.

Byari ikibazo cy’igihe gusa, n’aho kumenyekana uwujyamo byo byari ngombwa ndetse benshi bafite amatsiko.

Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34’ z’ijoro z’ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

Gusa uyu mukinnyi akaba yaje ari intizanyo ya URA nk’uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku rukuta rwa Twitter.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje ku rubuga rwayo yagize iti “Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy’amezi atanu ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y’Igihugu mu mateka y’ikipe yacu.”

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

Ojera Joackiam yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top