Siporo

Rayon Sports yavuze igihe izatangariza SG wayo watsinze ikizami muri 4 bagikoze

Rayon Sports yavuze igihe izatangariza SG wayo watsinze ikizami muri 4 bagikoze

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, butangaza ko bitarenze mu byumweru bibiri buzaba bwamaze gutangaza umunyamabanga mukuru (General Secretary) w’iyi kipe ndetse ahite atangira akazi.

Mu minsi ishize nibwo Rayon Sports yashyize umwanya w’umunyamabanga ku isoko ku muntu wumva ubifitiye ubushobozi, bane nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

Ku wa 5 Ugushyingo, bakaba ari bwo aba bane bageze ku cyiciro cya nyuma batangajwe, bavuga ko bazakora ikizami cyo kuvuga (interview) tariki ya 9 Ugushyingo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yabwiye itangazamakuru ko ikizami cyakozwe ndetse ko mu cyumweru gitaha uwagitsinze azamenyeshwa.

Ati “Murabizi kugeza uyu munsi Rayon Sports nta munyamabanga mukuru yagiraga, twakoresheje ibizami ku wa Kabiri, abakandida barabyitabira turabikoresha, ubu dutegereje kuzareba ni inde watsinze kuko hari ibyiciro byinshi ducamo ariko icyumweru gitaha araba yamenyekanye, tumubwire aze tugire ibindi tuganiraho nk’umuntu wahiswemo.”

Yakomeje avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri, abakunzi ba Rayon Sports bazaba bamaze kumenya umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

Ati “Ibyo tuzaganira nitubyumvikanaho, bitarenze ibyumweru 2 turaba twatangaje uwatsinze kandi wumvikanye na Rayon Sports imikoranire, akaba ayemera tukaba tuyemera hanyuma dushake n’umunsi azatangira bitewe na gahunda ze, bitewe n’uko twe twifuza ko atangira akazi.”

Bane bakoze ikizami cyo kuvuga, ni; Bagabo Placide wari perezida wa federasiyo ya Taekwondo, Nsabimana Sylvain, Rwigema Jacques na Tuyishime Celine.

Perezida wa Rayon Sports avuga ko mu byumweru bibiri SG w'iyi kipe aba yamenyekanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top