Siporo

Rayon Sports yavuze ukuri ku kibazo cya Jonathan Ifunga Ifasso imara impungenge abakunzi bayo

Rayon Sports yavuze ukuri ku kibazo cya Jonathan Ifunga Ifasso imara impungenge abakunzi bayo

Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’umukinnyi w’Umunye-Congo, Jonathan Ifunga Ifasso kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Ejo nibwo haje inkuru y’uko Rayon Sports yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi nyuma y’iminsi 17 asinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yabwiye ISIMBI ko koko bamaze gutandukana kubera ibibazo by’ibyangombwa bamutumye akabibura.

Ati “Yabuze ibyangombwa twamutumye. Urupapuro rw’inzira (Passports) ndetse n’icyangombwa cy’uko atigeze akatirwa n’inkiko.”

Agaruka ku kuba nta kibazo bishobora guteza iyi kipe akaba yanabarega bikabaviramo guhanwa, yavuze ko nta kibazo kuko basinyanye amasezerano yo gusesa amasezerano.

Ati “Gute se kandi twagiranye amasezerano yo gusesa amasezerano? Nta kibazo na kimwe kizavuka rwose.”

Bivugwa ko Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo yandikishe abakinnyi bazakina imikino Nyafurika ibona itwakwihanganira igihe igihe ibi byangombwa bizabonekera, gusa andi makuru avuga batashimiye urwego rwe bahitamo kuririra kuri icyo baramusezerera cyane ko n’umutoza yari yasabye ko bamwirukana.

Jonathan Ifunga Ifasso 2019-2022 yakiniraga Difaâ Hassan El Jadidi yo muri Maroc yahise asubira iwabo muri DR Congo gukinira AS Nyuki atatinzemo ahita ajya muri AS Simba de Kolwezi.

Ifunga Ifasso yamaze gutandukana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top