Siporo

Rayon Sports yemeje igenda ry’umutoza wayo

Rayon Sports yemeje igenda ry’umutoza wayo

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yemeje ko umutoza na we wungirije w’iyi kipe, Pedro Miguel agomba gusubira iwabo kubera ko nyina arwaye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Pedro Miguel Miguel agomba gusubira muri Portugal kubera ko nyina arwaye kanseri agomba kujya kumurwaza.

Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ku munsi w’ejo 1-0, Lomami Marcel akaba yaravuze ko wari wo mukino wa nyuma wa Pedro Miguel ari buhite agenda ndetse ko mu cyumweru gitaha hazaza umusimbura we.

Ati “Pedro afite ikibazo nyina ararwaye, ari busubiriyeyo uyu munsi nimugoroba (ejo hashize), ni umukino we wa nyuma arahita asubirayo, ibyo kugaruka bizaterwa na nyina ariko hari undi uzaza aje kumusimbura, ndumva aho nta kibazo kuko umutoza akeneye umuntu bumvikana, mwenewabo kubyerekeye ibyo baba bategura by’ikipe byafasha kuko nagenda uyu munsi mu cyumweru gitaha hari undi uzaza.”

Tariki ya 2 Gashyantare 2022 nibwo Pedro Miguel yerekanywe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports, akaba yari kumwe n’umutoza mukuru na we ukomoka muri Portugal, Jorge Paixão urimo gushaka uzasimbura Pedro.

Pedro Miguel ku munsi w'ejo yatozaga umukino we wa nyuma, yaraye asubiye muri Portugal kurwaza nyina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 18-02-2022

    Ababatoza bambara nabi kuzakosore

  • -xxxx-
    Ku wa 18-02-2022

    Ababatoza bambara nabi kuzakosore

  • -xxxx-
    Ku wa 18-02-2022

    Turabashimiye kubwamakuru muduhaye

IZASOMWE CYANE

To Top