Rayon Sports yerekanye ikipe y’abagore, perezida wayo avuga ko batatunga ikipe iriho itariho (AMAFOTO)
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikipe y’abagore ije mu cyiciro cya mbere guhangana ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yerekanye ikipe y’abagore izakina bwa mbere icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24 uzatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.
Ni ikipe yashinzwe umwaka ushize ku bufatanye bwa Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru, Skol, yahereye mu cyiciro cya kabiri ndetse ihita yegukana shampiyona yacyo ari nabwo yatsindiraga kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Muri uyu muhango wo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nubwo iyi kipe ije mu cyiciro itaje gutembera ahubwo intego ya Rayon Sports aho iva ikagera ni ugutsinda.
Ati "Intego ya Rayon Sports mu bikorwa byose ikora, yaba shampiyona y’abagabo, yaba shampiyona y’abagore ni ugutsinda ntabwo dushyizeho ikipe y’abari n’abategarugori yo kubaho itariho, tuje mu cyiciro cya mbere gutsinda."
Yakomeje avuga ko batazubaka iyi kipe bagamije kwitwara neza mu Rwanda ahubwo bayubaka bafite intumbero yo ku ruhando mpuzamahanga.
Ati "Muri Rayon Sports umukinnyi w’umuhungu tumufata kimwe n’umukobwa. Tugomba kubaka ikipe ya Rayon Sports tutayubakira ku makipe ya hano mu Rwanda, tugomba kureba, tugomba kubaka Rayon Sports y’abagore ikomeye mu Karere n’Afurika yose, Rayon Sports y’abakobwa, Rayon Sports y’abahungu tugomba kuzubaka zikarenga imbibi za hano."
Umuyobozi wa Skol, yavuze ko impamvu bahisemo gukomeza gukorana na Rayon Sports ari uko ari ikipe nziza yo gukorana nayo.
Ati "Ni ikipe nziza yo gutera inkunga, ni umubano mwiza dufitanye, ni uburyo bwiza iyobowemo. Rayon Sports ni ikipe nziza yo gutera inkunga. "
Mu rwego rwo kwiyubaka neza yahisemo kurekura bamwe mu bakinnyi yari ifite mu cyiciro cya kabiri kuba yabarekura igashaka abandi barimo n’abanyamahanga.
Yanakoze impinduka mu buyobozi aho Benie Kana Axella wari ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Rayon Sports y’abagore yagizwe umunyamabanga mushya w’iyi kipe.
Rayon Sports kandi ikaba muri uyu muhango yerekaniyemo abakinnyi izakoresha (bose ntibaje kuko nk’abanyamahanga hari abataragera mu Rwanda), yerekanye abakinnyi 27 yanamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 aho mu rugo izajya yambara ubururu, yasohoka ikambara umweru ni mu gihe abanyezamu bazajya bambara umutuku.
Ibitekerezo