Siporo

Rayon Sports yamurikiye igikombe abafana, Luvumbu ahigika Onana na Esenu

Rayon Sports yamurikiye igikombe abafana,  Luvumbu ahigika Onana na Esenu

Rayon Sports y’abagore yaraye imurikiye abafana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri baheruka kwegukana, bahita bahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 8.

Ni umuhango wabaye ejo hashize mu Nzove aho wabimburiwe no guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Kane.

Mu bagore iki gihembo cyaje kwegukanwa na rutahizamu Manizabayo Florence.

Mu bagabo iki gihembo cyatwawe na Luvumbu Héritier Nzinga aho yahigitse Léandre Onana ndetse na Musa Esenu.

Hahise hakurikiraho umuhango wo kwereka igikombe abafana, igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri beguyakanye badatsinzwe ndetse bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ukwandika amateka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ati "Reka dushimire umuyobozi wa SKOL kubera imikoranire myiza dufitanye. Nta mezi atandatu, ubuyobozi bwiza bwa SKOL na Rayon Sports batashye iki kibuga, ndetse hari haciye iminsi micye ikipe y’abagore itangiye, none nayo ituzaniye igikombe cya mbere cya shampiyona.
Twazamutse mu cyiciro cya mbere, ubu tugiye kubaka ikipe ikomeye, ndetse twongere imbaraga mu bakinnyi, ku buryo n’icyiciro cya mbere dushaka kuhakorera amateka."

Umuyobozi wa Skol, umuterankunga wa Rayon Sports, Ivan Wulffaert yavuze ko biteguye gukora ibisabwa byose iyi kipe ikaguma ku gasongero.

Ati "ibyo bireba perezida wa Rayon Sports n’abandi bazi byinshi mu mupira, tubifite mu masezerano ko intambwe ku ntambwe tugomba gufasha ikipe yaba iy’abagabo cyangwa abagore. Nibyo tugomba kugura abakinnyi bashya, nabirekeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bubitegure neza, hagize ikirenga ku ngengo y’imari yateguwe, turi hano tugomba kugira icyo tubikoraho."

Iyi kipe ikaba yashyikirijwe agahimbazamusyi kayo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda harimo 5 zo kuba baratwaye shampiyona n’eshatu zo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol rutera inkunga iyi kipe ndetse bikavugwa ko ingengo y’imari yose igenda ku ikipe y’abagore ari rwo ruyitanga, ruvuga ko mu kibuga cyo mu Nzove bagiye kubakira abakobwa urwambariro rwabo rwihariye.

Igikombe cyeretswe abafana
Byari ibyishimo bikomeye
Manizabayo Florence yahembwe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa 4
Mu bagabo igihembo cyegukanywe na Luvumbu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top