Siporo

Rayon Sports yisubiyeho

Rayon Sports yisubiyeho

Rayon Sports yisubiyeho yemera kugaruka mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023, ni nyuma y’ibiganiro bagiranye na FERWAFA.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports yari yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, ni nyuma y’uko FERWAFA yari isubitse umukino wo kwishyura wa 1/8 yagombaga gukina na Intare FC kuri Stade ya Bugesera.

Iyi kipe yamenyeshejwe ko umukino usubitswe habura amasaha 3 gusa ngo ube aho wari wimuriwe kuri uyu wa Gatanu, yahise isezera mu gikombe cy’Amahoro.

Gusa perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira bakabona ibyari bibabangamiye byavuyeho, bakwemera kugaruka mu gikombe cy’Amahoro.

Mu ibaruwa ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bemeye kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro.

Iyi baruwa igira iti "Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa FERWAFA bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo, tubandikiye tubamenyesha ko Rayon Sports yemeye gusubira mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023."

Ntabwo haratangazwa igihe nyirizina uyu mukino wo kwishyura uzabera n’ikibuga kizawakira.

Ibaruwa ya Rayon Sports yigarura mu gikombe cy'Amahoro
Rayon Sports igomba gukina n'a Intare FC umukino wo kwishyura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top