Siporo

Rayon Sports yungukiye mu gusubika umukino wa APR FC

Rayon Sports yungukiye mu gusubika umukino wa APR FC

Nubwo umukino wa mukeba wasubitswe, Rayon Sports yabyungukiyeho kuko amakuru avuga ko bari bamaze kumenyeshwa ko Stade Amahoro yari kuzawakira itazaboneka.

Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ya 2024-25 wari kuzaba tariki ya 14 Nzeri 2024.

Uyu mukino wamaze gusubikwa kuko APR FC ifite umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League na Pyramids yo mu Misiri tariki ya 13 Nzeri 2024.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryamaze kumenyeshwa ko amahirwe menshi tariki ya 14 Nzeri, Stade Amahoro itazaboneka ngo ibe yakwakira umukino wa APR FC na Rayon Sports bitewe n’Igiterane kizaberamo.

Tariki ya 15 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro hateganyijwe kuzaberamo Igiteramo cya Rwanda Shima Imana, igiterane gisanzwe gihuza abaturuka mu matorero atandukanye bagasenga bashimira Imana aho u Rwanda rugeze.

Kuri iyi nshuro kizakorwa hashimwa Imana ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Bitewe n’imyiteguro yacyo rero bikaba ngo bitari gukunda ko tariki ya 14 Nzeri 2024 hakinirwamo uyu mukino.

Bikaba byari kuzateza Rayon Sports igihombo mu buryo bw’amafaranga kuko yari kuzajyana umukino kuri Kigali Pele Stadium yakira abantu batarenze ibihumbi 10 mu gihe Amahoro ari ibihumbi 45. Ikindi ni uko iyi kipe bigiye kuyongerera igihe cyo kwitegura cyane ko umutoza Robertinho yavuze ko abakinnyi be bataramenyerana neza.

Umukino Rayon Sports yari kuzakiramo APR FC wasubitswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top