Siporo

REG BBC yageze i Kigali yakirwa neza barimo n’umuhanzikazi (AMAFOTO)

REG BBC yageze i Kigali yakirwa neza barimo n’umuhanzikazi (AMAFOTO)

Nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye muri Senegal aho bitwaye neza mu ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera mu Rwanda, REG BBC yageze mu Rwanda yakirwa n’abarimo umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no uhimbaza Imana, Gaby Kamanzi.

REG ya yari mu itsinda rya ‘Sahara Conference’, yari kumwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yageze ku mukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

REG BBC yaje kwitwara neza itsinda imikino 4 muri 5, ikaba yaratsinzwe na DUC yo muri Sénégal yari imbere y’abafana bayo, ibi byanatumye REG isoza iyoboye itsinda n’amanota 9 inganya na US Monastir ya kabiri. Byahise binayihesha itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera mu Rwanda muri Gicurasi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, REG BBC ikaba yasesekaye mu Rwanda ivuye muri Tunisia.

Ikigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ikaba yasanze bayiteguye, abakobwa beza bari bateguwe n’indabyo ziteye amabengeza zo kwakiriza aba bakinnyi baserukiye u Rwanda neza.

Hari kandi n’umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi.

Nyuma yo kugera mu Rwanda kimwe n’andi makipe 3 bazamukanye (US Monastir, AS Salé na SLAC) bagomba gutegereza andi makipe 4 azava mu itsinda rya ‘Nile Conference’ ubundi bakazahurira i Kigali muri Gicurasi 2022 mu mikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ni uko yahwe ikaze
Bakoranywe urugwiro rwinshi cyane
Ni uko bakriiwe, Gaby Kamanzi (ubanza iburyo) yari yaje na we kubakira
Shyaka Olivier bamubwira ngo ntako utagize kugira ngo ikipe yawe yitware neza
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yakirwa ku kibuga cy'Indege
Adonis Filer bamubwira bati "urakagurka neza mu Rwanda"
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top