Siporo

REG BBC yamenye itsinda irimo muri BAL yafashe babiri muri APR na Patriots

REG BBC yamenye itsinda irimo muri BAL yafashe babiri muri APR na Patriots

REG BBC izahagararira u Rwanda muri BAL ya 2023 yisanze mu itsinda rya Sahara aho ari yongeye kwisanga hamwe na US Monastir yo muri Tunisia bari kumwe mu itsinda umwaka ushize.

Ni mu ijonjora ryo gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera mu Rwanda muri Kigali Arena. Aya majonjora ateganyijwe tariki 11-21 Werurwe 2023, i Dakar muri Sénégal.

Iri tsinda rya ‘Sahara Conference’, Uretse REG BBC na US Monastir ifite igikombe cy’umwaka ushize harimo Abidjan BC (Côte d’Ivoire), Kwara Falcons (Nigeria) Stade Malien (Mali) na AS Douanes (Sénégal).

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC yongeyemo abakinnyi bane ari bo; Ntore Habimana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ba APR BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne na Hagumintwari Steve ba Patriots BBC

Hari kandi itsinda rya ‘Nile Conference’ rizakinira i Cairo mu Misiri, tariki 26 Mata-6 Gicurasi 2023, rigizwe na Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), City Oilers (Uganda), Clube Ferroviário da Beira (Mozambique), Petro de Luanda (Angola), Union Sportive Monastirienne Seydou Legacy Athlétique Club - SLAC (Guinea).

Amakipe ane ya mbere muri buri itsinda ni yo azakomeza mu mikino ya ¼ izabera i Kigali tariki 21-27 Gicurasi 2023.

Hagumintwari Steve azakinira REG BBC muri BAL
Ndizeye Dieudonne na we azaba akinira REG BBC
Habimana Ntore wa APR BBC ni undi mukinnyi REG BBC izifashisha muri BAL 2023
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ubu ari muri APR BBC ariko umwana ushize yari muri REG BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top