Siporo

REG BBC yatashye ikubita agatoki ku kandi, inota rimwe riba ikinyuranyo kuri APR (AMAFOTO)

REG BBC yatashye ikubita agatoki ku kandi, inota rimwe riba ikinyuranyo kuri APR (AMAFOTO)

APR BBC na Patriots zahiriwe n’umukino wa mbere wa kamarampaka muri Basketball waraye ukinwe mu ijoro ryakeye.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 ni bwo hatangiye imikino ya kamarampaka muri Basketball mu bagabo.

Ni imikino yabereye muri Petit Stade aho habanje umukino wa Patriots BBC yaje gutsinda Kepler amanota 83-71.

Iyi kipe ya Kaminuza ni yo yagize intangiriro nziza kuko yatsinze uduce tubanza tw’umukino abantu bagira bagira ngo ishobora no kwegukana uyu mukino.

Kepler ibifashijwemo n’abarimo Chad Bowie Jordan na Done Carlos batsinze agace ka mbere 27-25 n’agace ka kabiri 17-12. Bagiye kuruhuka ari 44-37.

Abasore ba Patriots BBC barimo Branch Stephaun bagarukanye imbaraga maze agace ka 3 bagatsinda U24-16, agace ka nyuma bagatsinda 22-11.

Hahise hakurikiraho umukino wa REG na APR wari utegerejwe na benshi, bigoranye APR iwutsinda 91-90.

Antino Jackson wa REG wabonaga yagoye APR BBC yayifashije kwegukana agace ka mbere ku manota 24-20.

Agace ka kabiri APR yakoresheje imbaraga zishoboka zose ngo igabanye ikinyuranyo, ibifashijwemo na Isaiah Miller umuntu yavuga ko ari we wanabaye ikinyuranyo kuri uyu mukino, bagatsinze amanota 20-18. Bajya kuruhuka ari 42-40.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ku ikipe y’ingabo z’igihugu mu minota ya nyuma y’agace ka 3, aho abakinnyi nka Cleveland Thomas na Shyaka Olivier yayifashije gusoza aka gace bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 9. Bagatsinze 25-18.

Mu gace ka nyuma APR FC yakoresheje imbaraga nyinshi abarimo Diarra na Ntore Habimana na Miller wari mwiza kuri uyu mukino wanatsinze amanota menshi (32), bayifashije gukuramo iki kinyuranyo ndetse banayobora umukino, gusa ku isegonda rya nyuma Antino yatsindiye REG amanota yahise atuma banganya 83-83, bahise bajya mu minota 5 y’inyongera irangira APR BBC iyoboye n’amanota 91-90. Aya makipe azagaruka mu kibuga ku Cyumweru.

Muri iyi mikino ya ½ amakipe atanguranwa intsinzi eshatu kugira ngo agera ku mukino wa nyuma.

Wari umukino utoroshye
Antino yagoye APR cyane
Miller yitwaye neza muri uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top