Siporo

REG WBBC yazanye umunyamerika yakosoye APR WBBC isoza ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

REG WBBC yazanye umunyamerika yakosoye APR WBBC isoza ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya REG WBBC yasoje ku mwanya wa mbere muri shampiyona isanzwe (regular season) y’icyiciro cya mbere mu bagore mu mukino wa Basketball nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 73-58.

Mu ijoro ryakeye muri Lyce de Kigali hakinwaga umukino usoza shampiyona y’abagore kuri REG WBBC wayihuje na APR WBBC igifite umukino w’ikirarane, gusa wari umukino ukomeye kuko wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe isoza shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona mbere y’uko bajya muri kamarampaka.

REG WBBC yari yawiteguye neza kuko yari yamanuye abakinnyi nk’umunyamerika Uking Kristina Morgan wahasanze Philoxy Destiney biyongera ku bandi bakinnyi beza b’iyi kipe nka Micomyiza Rosine n’abandi.

Ni umukino woroheye cyane REG kuko agace ka mbere yagatsinze amanota 27-15.

APR yagurukanye imbaraga mu gace ka kabiri maze abakinnyi nka Hosendove n’Akimana Tetero bayifasha kugabanya amanota bagatsinda 14-8. Amakipe yagiye kuruhuka ari 35 ya REG kuri 29 ya APR.

Aha APR yumvaga ko bigishoboka cyane ko amanota 6 ari amanota make muri Basketball kuyakuramo biba byoroshye, gusa baje kugorwa n’agace ka gatatu kuko abakinnyi nka Philoxy utagize agace ka kabiri keza yari ahagaze bwuma, Rosine wari mwiza cyane mu gutera mu gakangara na Kristina werekanye ko icyamuzanye ari uguhaha, byatumye batsinda aka gace amanota 24-14 maze icyizere kuri izi ntare z’ingore gitangira kuyoyoka.

APR yaje kwikamata itsinda agace ka kane ari na ko ka nyuma 15-14, gusa byarangiye itakaje umukino ku manota 73-58.

Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse wa REG WBBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 30.

Uko amakipe akurikirana

RANKING

1. REG W BBC 35 pts
2. ⁠APR W BBC 31 pts
3. ⁠GS Marie Reine 28 pts
4. ⁠Kepler W BBC 26 Pts
5. RP IPRC Huye W BBC 23 pts
6. GS Gahini 23 pts
7. ⁠EAUR 22 pts
8. ⁠UR Kigali 20 pts
9. The Hoops 20 pts
10. UR Huye 17 pts

APR WBBC ntiyorohewe n'umukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top