Siporo

RIB yataye muri yombi 6 bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC, harimo n’uw’imyaka 60

RIB yataye muri yombi 6 bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC, harimo n’uw’imyaka 60

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu 6 bakekwaho gukubita no gukomeretsa abafana ba APR FC.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 ubwo bavaga i Huye ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Rayon Sports 1-0.

Bamwe mu bafana ba APR FC bari bavuye kuri uyu mukino bakaba barakomerekeye mu nzira ubwo basangaga mu nzira huzuye abantu basa n’abafunze umuhanda ndetse bakanaterwa amabuye.

Aya mabuye akaba yaramennye ibirahuye by’imodoka ya Ritco yarimo abafana ba Zone1, iyi modoka yari igeze mu Murenge wa Rusatira yakomerekeje abafana 6, iyi modoka na yo yahise ijya kuri RIB Rusatira gutanga ikirego.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku munsi w’ejo rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri aba bantu bakoze ibi byaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye radio Flash ko hahise hatangira iperereza kuko ibyakozwe bigize icyaha ndetse ubu hamaze gufatwa 6 bakekwaho gukora uru rugomo.

Ati “Icyo kibazo cyaramanyekanye kuko ibikorwa byakozwe harimo ibikorwa bigize icyaha, RIB yahise itangiza iperereza ku bantu bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, ni ukuvuga abantu bateze bagatera amabuye imdoka ya Ritco yari itwaye abafana b’umupira w’amaguru ba APR FC ubwo bavaga mu karere ka Huye mu mukino wari wahuje APR FC na Rayon Sports.”

“Iperereza rikaba ryari rigamije kugaragaza ababigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe nk’uko amategeko abiteganya kuko ibikorwa byo gutega imodoka ukayitera amabuye ni ibikorwa bigize ibyaha ibikorwa bakoze hakomerekeyemo abantu 6, ubu iperereza rimaze gufata 6 bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, bikaba byarabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira, mu Kagari ka Bahimba mu Mudugudu wa Kinkanga.”

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ndetse n’abakomeretse barimo gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Abafashwe bakaba bari hagati y’imyaka 25 na 60 ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo za RIB.

Bamwe mu bakekwaho kumena ibirahure iyi modoka bagakomeretsa abafana ba APR FC batawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwanziza
    Ku wa 16-02-2023

    Ntakintu kugaragaza ko ari abafana ba rayon sport.abateye amabuye nabantu kugiti Cyane, bashobora no kuba ari abarwanya rayon kugirango nayisize usura min mwitonde

  • Sembagare peter
    Ku wa 14-02-2023

    Mubikulikirane rwose, abo bakunzi ba Rayon bahanwe byintangarugero

IZASOMWE CYANE

To Top