Siporo

Robertinho atewe ubwoba na APR FC

Robertinho atewe ubwoba na APR FC

Umunya-Brazil utoza Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo [Robertinho], yavuze ko ikipe afite ubu atizeye ko yahangana na APR FC bityo ko akeneye abandi bakinnyi.

Ni nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye uyu munsi aho yavuze ko hari imyanya agikeneyeho abandi bakinnyi nk’abataha izamu, kugira ngo abashe gutsinda APR FC no kugera ku ntego yo gutwara Shampiyona akazakina CAF Champions League.

Robertinho yavuze ko agomba kuganira na Perezida wa Rayon Sports kugira ngo barebe uburyo bakemura ikibazo cy’abakinnyi bakina bataha izamu.

Ati "Ntabwo byoroshye ariko ngomba kubikemura nkagira ikipe ikomeye cyane kugira ngo ntware Shampiyona, ni yo ntego, nyuma tubone itike ya Champions League, ni yo ntego yanjye.”

"Ariko ntibyoroshye, tugomba kugura abakinnyi beza cyane, tugomba kugura abakinnyi rimwe bashobora guhenda, ni ko kuri kuri twe. Mfitanye gahunda na Perezida."

Yunzemo ati "Tuzaganira byinshi kubera izo mpamvu, hari imyanya y’ingenzi dukeneyeho abakinnyi kugira ngo dutware Shampiyona, kugira ngo dutsinde ‘derbie’ [ya APR], kugira ngo dukine Champions League.”

Avuze ibi mu gihe iyi kipe ifite ba rutahizamu babiri bataratangira imyitozo baje ejo hashize, Nathanael Iga Ndwangou ukomoka muri Gabon na Fall Ngagne ukomoka muri Senegal.

Robertinho abona agikeneye abandi bakinnyi kugira ngo ahangane na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top