Siporo

Robertinho wanditse amateka muri Rayon Sports na Vipers, ageze muri Simba SC

Robertinho wanditse amateka muri Rayon Sports na Vipers,  ageze muri Simba SC

Simba SC yamaze gutangaza umutoza ukomoka muri Brazil umaze kwandika izina muri aka karere, Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Robertinho yatandukanye na Vipers FC yo muri Uganda mu cyumweru gishize, ni nyuma yo kuyifasha kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2023 ni bwo uyu mutoza w’imyaka 62 yatangajwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe aho asimbuye Zoran Maki batandukanye muri Nzeri 2022, azungirizwa na Juma Mgunda wari usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe.

Inkuru y’urugendo rw’ubutoza muri Afurika y’Iburasirazuba ya Robertinho yatangiriye muri Rayon Sports muri 2018 ubwo yayifashaga kwandika amateka agera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Muri Kanama 2021 yerekeje muri Uganda afasha Vipers FC kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anayifasha kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Robertinho yagizwe umutoza wa Simba SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top