Siporo

Robertinho yakoresheje inama abakinnyi 5 bakuru muri Rayon Sports

Robertinho yakoresheje inama abakinnyi 5 bakuru muri Rayon Sports

Umunya-Brazil utoza Rayon Sports, Robertinho yaraye akoresheje inama abakinnyi batanu bakuru muri iyi kipe bayobowe na Muhire Kevin bivugwa ko ari we wamaze kongera guhabwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga.

Ni inama yabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ibera mu Nzove nyuma y’imyitozo.

Nubwo bataratangaza abakapiteni b’iyi kipe mu buryo bweruye, ariko aba bakinnyi bakoranye inama n’umutoza amakuru avuga ko ari bo bakapiteni nubwo uko bakurikirana kuri izi nshingano bitarajya hanze.

Abo bakinnyi ni Muhire Kevin, Niyonzima Haruna, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Seif na Mugisha François Master.

Ntabwo icyo iyi nama yigagaho kiramenyekana ariko amakuru avuga ko yabamenyesheje ko ari bo yahisemo ko baba abayobozi b’abandi bakinnyi (abakapiteni), kujya inama y’uburyo ikipe ishobora kwitwara neza muri shampiyona igiye gutangira mu byumweru bike biri imbere.

Robertinho yakoresheje inama abakinnyi 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top