Siporo

Ronaldinho, Patrice Evra mu bakinnyi 30 b’ibihanange bategerejwe i Kigali mu gikombe cy’Isi

Ronaldinho, Patrice Evra mu bakinnyi 30 b’ibihanange bategerejwe i Kigali mu gikombe cy’Isi

Ku ikubitiro hamaze gutangazwa abanyabigwi 30 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024 aho bayobowe n’umunya-Brazil wakanyujijeho muri ruhago Ronaldo de Assis Moreira [Ronaldinho Gaúcho].

Iki gikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi (Veteran Clubs World Championship-VCWC) giteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.

Ejo hashize tariki 30 Ugushyingo 2023 ni bwo hatangajwe abanyabigwi 30 bazaba bahari ni mu gihe abandi 100 bazatangazwa muri Mutarama 2024, byabereye muri Serena Hotel mu isangira ry’abafatanyabikorwa.

Abakinnyi 30 barangajwe imbere n’umunya-Brazil wabiciye bigacika wakiniye FC Barcelona wegukanye igikombe cy’Isi cya 2002 ndetse na Ballon d’Or 2005, Ronaldinho Gaúcho.

Undi ni myugariro w’Umufaransa wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United, Patrice Evra.

Abandi ni; Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino, Wael Gomaa, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Charmaine Hooper, Khalilou Fadiga, Juma Mossi, Jomo Sono n’Umunyarwanda Karera Hassan.

Ronaldinho azaba ari i Kigali
Evra na we ategerejwe i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Eric MUKUNZI
    Ku wa 4-12-2023

    Nibaze murwimisozi igihumbi nikaribu rwose.

  • IRAKOZE Jules Maurice
    Ku wa 2-12-2023

    Andika Igitekerezo Hano kbs abo banyabigwi turabishimiye.

IZASOMWE CYANE

To Top