Siporo

Ronaldinho yavuze abakinnyi 3 beza kurusha Lionel Messi

Ronaldinho yavuze abakinnyi 3 beza kurusha Lionel Messi

Umunya-Brazil wabiciye bigacika muri ruhago, Ronaldinho yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose kuko hari abamurusha.

Abona ko hari abakinnyi nka batatu babayeho beza mu mateka ya ruhago barusha uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.

Gusa ku rundi ruhande, Ronaldinho abona ari we mukinnyi mwiza Isi yagize mu kiragano cye aho arusha Cristiano Ronaldo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca aho yavuze ko yishimiye kuba uyu rutahizamu uri ku musozo w’amasezerano ye muri Paris Saint-Germain yaregukanye Ballon d’Or.

Ati "Ndishimye kuba Messi yaregukanye Ballon d’Or. Twari inshuti mu gihe cyacu turi muri FC Barcelona."

Ronaldo yakomeje avuga ko adakunda ibintu byo kugereranya abantu, gusa ngo byagorana kwemeza ko ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose Isi yagize.

Ati "sinkunda kugereranya, gusa byagorana kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose Isi yagize. "

"Hari Maradona, Péle, Ronaldo (Gifaru)... Biragoye kuvuga ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose mu mupira w’amaguru."

Gusa ngo ni we mwiza mu kiragano cye aho yamushyize imbere ya Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye hibazwa umukinnyi wa mbere ku Isi.

Messi aheruka kuvuga ko Barcelona ikwiye kwishimira kuba yaragize umukinnyi nka Ronaldinho.

Ati "umwaka wa mbere nta gikombe yegukanye ariko yari yamaze kwigarurira imitima ya benshi. Ibikombe byatangiye kuza atuma abo bantu bose bishima. Barcelona yakabaye yishimira buri kimwe cyose yakoze."

Ronaldinho yakinanye na Lionel Messi kuva 2003 ubwo yari ageze muri FC Barcelona kugeza 2008 ubwo yari ayivuyemo.

Ronaldinho yavuze ko atakwemeza ko Messi ari we mukinnyi mwiza Isi yagize
Maradona witabye Imana ukomoka muri Argentine, Ronaldinho amufata nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize
Ronaldo El Fenomeno ni undi mukinnyi mwiza ahamya ko Isi yagize
Umunyabigwi ukomoka muri Brazil witabye Imana, Péle, Ronaldinho amushyira mu 3 beza ba ruhago babayeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top