Siporo

Rudasingwa Prince yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kumusengera, icyo Anicet bagonganye yamubwiye

Rudasingwa Prince yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kumusengera, icyo Anicet bagonganye yamubwiye

Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino wa Musanze FC, rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza bakamusengera akazakira vuba.

Hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.

Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe. Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.

Wahise ubona ko ibintu kuri Stade bihinduye isura, mu gihe bari bategereje abagaganga, abakinnyi batangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze, bahungiza. Gusa rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wabonaga ari we wagize ikibazo gikomeye aho barimo barwana no kugarura ururimi kuko rwari rwagiye.

Yagize imvune yitwa "Concussion", iterwa no kunyeganyega k’ubwonko (Brain injury), umuntu agahita amera nk’utaye ubwenge aho n’ururimi ruhita rumanuka rukajya gufunga mu buhumekero ari na yo mpamvu iyo umuntu agize iki kibazo bahita barwana na gutuma rutagenda kuko iminota 5 gusa iba ihagije ngo ahite yitaba Imana.

Nyuma yo kugezwa kwa muganga mu Bitaro cya CHUK, yaciye mu cyumwa basanga nta kibazo afite ndetse muri iryo joro baraye bamusezereye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa yavuze ko ubu arimo kumera neza, umutwe utakimurya uretse utuntu duke two kuzengerezwa aba yumva.

Ati “Nyuma yo kugira ikibazo ku mukino wa Musanze nkajya kwa muganga bakancisha mu cyuma bakareba uko umeze, ndimo ndorohererwa, birimo biraza imiti nayirangije ejo ndumba umutwe ntakibabara urutse utuntu duke tw’utuzunga turimo ariko ubu meze neza.”

Yakomeje avuga ko abaganga bamusabye kwirinda telefoni iminsi 3 ya mbere ubundi nyuma y’icyumweru akazagenda bakongera kumusuzuma.

Ati “Bari bambwiye ngo nduhuke, iminsi 3 ya mbere bari bambwiye ngo nirimnde telefoni, ariko bari mpaye icyumweru nyuma yacyo ngo nzagende nyure mu cyuma bansuzume barebe uko ubu bimeze. Ku wa Mbere Nzajyayo.”

Ku kuba byazamugiraho ingaruka akazajya akina yingenesereye cyane, yavuze ko atari byo kuko ari ibintu bisanzwe cyane ko atari n’ubwa mbere bimubayeho.

Ati “Oya biriya bibaho mu kibuga ni impanuka, ntabwo byatuma utongera kwitanga kuko ni ko kazi dukora kandi kadutunze, nkeka ko ubu bitampungabanyije.”

“Twari turimo dukina na Etinclles (umwaka ushize) maze gutsinda igitego mpura n’umunyezamu nabwo ngira ikibazo ku ijisho ariko bwo ntibyari cyane, rero ntiwavuga ngo ntuzongera kwitanga cyane kuko niko kazi, biriya ni impanuka.”

Rudasingwa Prince kandi yavuze ko Muhire Anicet bagonganye na we bikarangira agiye kwa muganga bavuganye kandi ko n’ibyabaye byari impanuka nta mutima mubi.

Ati “Twaravuganye, yarampamagaye arambaza umeze ute ndamubwira nanjye ndamubaza umeze ute arambwira, na we mperuka agomba kongera kujya kunyura mu cyuma, ibyabaye ni impanuka nta mutima mubi.”

Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kumusengera akazakira vuba kandi bakanagumya bakaba hafi y’ikipe ya bo.

Yagize ati “Bakomeze bansengere ngaruke, kandi ndabashimira bamabaye hafi, amatsinda y’abafana (fan Clubs) yansuye banyereka urukundo, kandi bakomeze babe hafi ikipe ya bo. “

Nyuma yo kugira iki kibazo, yatangiye gutora akabaraga aho yanagaragaye ari mu Nzove aho bagenzi be bakorera imyitozo, yari hanze y’ikibuga arimo ayikurikirana ariko we adakora.

Rudasingwa Prince ni uko yakuwe mu kibuga
Muhire Anicet na we wakuwe ku kibuga muri ubu buryo, na we ameze neza
Rudasingwa ubu ameze neza birimo biraza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nsengiyumva samuuer
    Ku wa 2-03-2024

    Imana iramukiza ntabyoyababaza ikipeyayo amavi yabayenkayihene

IZASOMWE CYANE

To Top