Siporo

Rugimbana Theogene yasezeye kuri Radio 1, agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Rugimbana Theogene yasezeye kuri Radio 1, agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Umunyamakuru w’imikino wakunzwe na benshi, Rugimbana Theogene yamaze guhagarika umwuga w’itangazamakuru, akaba agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi cyane bitewe n’uburyo yogezamo imipira, yari amaze imyaka 10 mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko mu gisata cya siporo.

Rugimbana Theogene wakoreraga Radio 1 mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi cyitwa ‘Trace Foot’, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi afite gahunda yo gusezera akava mu itangazamakuru akajya gushakira mu bindi.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rugimbana kuri iyi ngingo yo gusezera, ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, gusa umwe mu bantu ba hafi be yabwiye ISIMBI ko koko uyu mugabo yafashe icyo cyemezo cyo gusezera ndetse ko ashobora kuba nta n’iminsi afite mu Rwanda.

Ati “nibyo iyo gahunda arayifite, kuba wenda yamaze gusezera byo sindabimenya gusa icyo nzicyo ni uko nta minsi afite mu Rwanda. Uramubaza icyo agiye gukora akakubwira ngo agiye gushakisha mu bindi, ni umuntu ugira ibanga cyane ku buryo utapfa kumenya ibyo ategura kereka ashatse kubikwibwirira.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo wamaze kubona visa z’ibihugu bigera muri 3 nta muntu uzi aho azerekeza ngo uretse KNC wari umukoresha we n’abo mu muryango we.

Yabigize ibanga mbere yo kugenda ndetse nta gihindutse arahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Rugimbana Theogene asezeye mu itangazamakuru nyuma ya Rutamu Elie Joe bakoranaga kuri Radio 1 wasezeye muri 2018.

Rugimbana Theogene yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2012, yakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Flash FM, Radio 10 na Radio 1 yagezeho muri 2016.

Rugimbana Theogene bivugwa ko yamaze gufata umwanzuro wo gusezera mu itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimiyima theophile
    Ku wa 28-03-2022

    Rugimbana yari umuntu nakundaga kuri analyse ziwe kuvuga gorazo ,kumininamo nibindi gusa azahirwe mubyo agiyemo tumwera turi benshi

  • Lica
    Ku wa 27-03-2022

    Igendere batarakurambirwa uzi ubwenge ahubwo

  • Rwangakugwabira Karl
    Ku wa 27-03-2022

    Safe flight and good luck Rugimbana Theogene.

  • Rwangakugwabira Karl
    Ku wa 27-03-2022

    Safe flight and good luck Rugimbana Theogene.

  • Tuyisenge
    Ku wa 27-03-2022

    Nayigire muri USA ntakundi ark Theo ndamukunda ark munengera icyintu cyimwe nkumuntu wumunyamakuru ark akimana amakuru kurururwego sibyiza gsa turahombye pe!

  • Tuyisenge
    Ku wa 27-03-2022

    Nayigire muri USA ntakundi ark Theo ndamukunda ark munengera icyintu cyimwe nkumuntu wumunyamakuru ark akimana amakuru kurururwego sibyiza gsa turahombye pe!

  • Tuyisenge
    Ku wa 27-03-2022

    Nayigire muri USA ntakundi ark Theo ndamukunda ark munengera icyintu cyimwe nkumuntu wumunyamakuru ark akimana amakuru kurururwego sibyiza gsa turahombye pe!

  • Nsekanabo etienne
    Ku wa 27-03-2022

    Ijyendere rwangukundanga nguhindura Akazi nibyiza

IZASOMWE CYANE

To Top