Siporo

Rutahizamu Danny Usengimana yabonye ikipe nshya

Rutahizamu Danny Usengimana yabonye ikipe nshya

Danny Usengimana yamaze gusinyira ikipe ya AS Laval ikina mu cyiciro cya gatatu muri Canada.

Uyu mukinnyi uheruka kwimukira muri Canada benshi bumvaga ibya ruhago yarabiretse cyane ko yaherukaga gutangaza ko ubu agiye kuba umwalimu wo muri Gym.

Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Québec yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Iyi kipe ikaba ikina muri shampiyona y’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cya mbere mu Mujyi wa Québec gifatwa nk’icyiciro cya gatatu muri Canada.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yasoje amasezerano ye muri muri Police FC, ntiyongereye andi ahubwo nyuma yahise yimukira muri Canada.

Mu Kuboza 2023 yagarutse mu itangazamakuru cyane avuga uburyo Police FC yamubujije amahirwe yo kujya gukina muri FC Nantes mu Bufaransa kandi yari yahawe ubutumire.

Danny Usengimana uretse Police FC mu Rwanda, yanakiniye APR FC. Yakinnye no hanze ya rwo nko muri Tanzania mu ikipe ya Singida United ubu yahindutse Singida Fountain Gate.

Yahawe ikaze na AS Laval
Danny Usengimana aheruka gutandukana na Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top