Siporo

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye aranakwa(AMAFOTO)

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yasabye aranakwa(AMAFOTO)

Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabye anakwa Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.

Nyuma y’uyu muhango bakaba bahise berekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ahagomba kubera indi mihango yose y’ubukwe isigaye.

Ikaba iri bube uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 aho bari busezerane imbere y’Imana hanabeho umuhango wo kwiyakira ku bantu bake batumiwe nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abiteganya.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

Nyuma yo gukora ubukwe, bitetanganyijwe ko Jacques Tuyisenge ejo ku Cyumweru azarara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Ku munsi w'ejo Jacques yasabye anakwa Jordin
Wari umunsi w'ibyishimo kuri bo
Barebanaga nk'abantu bishimye kandi nibyo
Jacques Tuyisenge n'abari bamwambariye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top