Siporo

Rutahizamu Mike Trésor mu Mavubi, umushinga ushobora gukomwa mu nkokora n’isezera rya Nizeyimana Olivier

Rutahizamu Mike Trésor mu Mavubi, umushinga ushobora gukomwa mu nkokora n’isezera rya Nizeyimana Olivier

Amakuru avuga ko ibiganiro byari bigeze aharyoshye ku kuba rutahizamu wa Genk mu Bubiligi, Mike Trésor Ndayishimiye yaza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, gusa uyu mushinga ushobora kudindira nyuma y’uko Nizeyimana Olivier bavuganaga umunsi ku munsi yeguye ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA.

Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

Uyu musore amakuru akaba avuga ko yababajwe bikomeye no kubona abana kuri we nka Johan Bakayoko ukinira PSV Eindhoven mu Buholandi (na we ufite inkomoko mu Rwanda) muri Werurwe 2023 yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi, we abona ko nta mahirwe afite yo gukinira iki gihugu.

Uyu mukinnyi wifujwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva kera, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko bitewe n’ibiganiro yari amaze iminsi agirana na Nizeyimana Olivier yasaga n’uwamaze kwemera gukinira Amavubi aho byari binitezwe ko muri Kamena 2023 ashobora kuza.

Uyu mukinnyi wavugana na Nizeyimana Olivier umunsi ku munsi, nyuma yo kwegura ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA amakuru avuga ko bishobora no gukoma mu nkokora kuza kwa Trésor.

Amakuru avuga ko Olivier yanyuze kuri nyina w’uyu mukinnyi ari na we wabahuje cyane ko yifuza ko umwana yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, mu gihe hari ibyari byamaze kumvikanwaho n’impande zombi, Olivier yahise asezera mu nshingano bishobora gusaba ko n’uzamwegera yazatangira bushya.

Trésor Ndayishimiye yari yamaze guhuzwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ndetse kuri gahunda yagombaga kujya kureba uyu mukinnyi mu Bubiligi muri iki cyumweru, gusa na we bivugwa ko ashobora kuba yamaze kwegura ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu.

Mike Trésor yari yamaze kwemera gukinira u Rwanda
Kwegura kwa Olivier bishobora gukoma mu nkokora kuza kwa Mike Tresor
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top