Siporo

Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’Amavubi yanditse amateka akomeye

Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n’Amavubi yanditse amateka akomeye

Rutahizamu Ndayishimiye Mike Trésor ushobora gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanditse amateka muri shampiyona y’u Bubiligi yo kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists) mu mwaka umwe mu mateka yayo, bimufasha kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika.

Trésor usanzwe ukinira Genk yabigezeho nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino amaze gutanga imipira 23 yavuyemo ibitego, ni mu gihe nta wundi mukinnyi wigeze abikora mu kateka y’iyi shampiyona.

Uretse iyi mipira yavuyemo ibitego, Ndayishimiye Trésor, ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe akaba anamaze gutsinda ibitego 8.

Ibi byamufashije Mike Trésor kwegukana igihembo cya Ebony Shoe cyaraye gitanzwe, gihabwa umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Bubiligi ariko ukomoka muri Afurika.

Mike Trésor Ndayishimiye yahigitse abakinnyi barimo Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana bakinana muri Genk, El Khannouss ukomoka muri Morocco na we wa Genk, Umunya-Nigeria, Victor Boniface wa Union SG na Gift Orban ukomoka muri Nigeria ukinira Gent.

Abigezeho mu gihe yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ariko ikaba ikomeje gusa n’imwirengagiza.

Mu gihe bitanduka afite amahirwe yo kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda cyangwa u Burundi.

Gusa amakuru avuga ko bitewe n’ibiganiro byabaye, Mike Trésor yaba yaremeye gukinira Amavubi mu gihe atakinira u Bubiligi.

Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

Mike Trésor yanditse amateka muri shampiyona y'u Bubiligi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top