Siporo

Rutahizamu mushya w’Amavubi yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Rutahizamu mushya w’Amavubi yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Rutahizamu mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johan Marvin Kury yatangiye imyitozo n’abandi bitegura imikino ya Benin izaba muri uku kwezi.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Yverdon Sports FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu Mavubi.

Marvin akaba ari we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda wamaze kugera mu Rwanda ndetse akaba yaratangiranye n’abandi umwiherero bitegura iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Ni umukinnyi uba waraje no mu mikino yatambutse ariko ntibyakunda bitewe n’uko yagize imvune yatumye amara igihe adakina.

Uyu mwiherero watangiye ejo ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu muri shampiyona y’u Rwanda uretse Marvin.

Aha kandi harimo abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Kabanda Serge wa Gasogi United, Salim Abdallah wa Musanze FC na Ngabonziza Pacifique wa Musanze FC.

Tariki ya 11Ukwakira 2024 u Rwanda ruzakina na Benin muri Côte d’Ivoire ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Benin kuri Stade Amahoro.

Johan Kury Marvin yatangiye imyitozo mu Mavubi
Kabanda Serge wa Gasogi United na we yahamagawe bwa mbere
Salim Abdallah wa Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top